U Rwanda ni kimwe mu bihugu byamaze kwemeza ko bizitabira Imurikagurisha mpuzamahanga ry’indabo rizwi nka ‘International Floriculture Trade Fair’ rizabera mu Buholandi.
Muri iri murikagurisha rizaba guhera tariki 9-11 Ugushyingo 2022 u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’Ikigo gikora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabo cya Bella Flowers.
Iri murikagurisha rizitabirwa kandi n’ibindi bigo biturutse mu Rwanda birimo, Oxfam Rwanda na DUHAMIC-ADRI.
Iri murikagurisha ngarukamwaka rimaze imyaka 12 ribera mu Buholandi uretse gusa imyaka ibiri ryahagaritswe n’icyorezo cya Covid-19. Biteganyijwe ko uyu mwaka ‘International Floriculture Trade Fair’ izitabirwa n’abamurika barenga 660, mu gihe rizarangira risuwe n’abarenga ibihumbi 18.
Umwaka ushize, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe yabwiye IGIHE ko buri mwaka uko u Rwanda rwitabiriye rugira icyo rwigira mu imurika nk’iri kubera ko ruhahurira n’inzobere zo mu bindi bihugu uko byateje imbere ubwo bucuruzi bw’indabo.
Yakomeje agira ati “Bidufasha kugira ngo natwe ubutaha tuzabinoze. Na cyo ni ikintu gikomeye kuko iyo uhahuriye n’ibihugu birenga 30, buri gihugu gifite ibyo cyagezeho. Natwe nk’u Rwanda ni umwanya mwiza wo guhererekanya ubumenyi.”
Ikigo Bella Flowers cyatangiye gukora ubuhinzi bw’indabo mu 2016; gikorera kuri hegitari 40. Gikoresha abakozi bagera kuri 700.
Kimaze kohereza mu mahanga indabo zifite agaciro ka miliyari 10,3 z’Amafaranga y’u Rwanda. Mbere ya Covid-19, Bella Flowers yoherezaga toni 30 z’indabo mu cyumweru, ubu byaragabanutse zigera kuri toni 20.
Mu mwaka wa 2019/2020, indabo zagurishijwe mu Rwanda zari zifite agaciro ka miliyoni 4 z’Amadolari; mu 2020/2021 agaciro kazo kageze kuri miliyoni 7,9 z’Amadolari.
Reba amafoto agaragaza ’Bella Flowers’ ubwo yitabiraga iri murika mu 2021