Abari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda bemerewe igishoro ku bifuza gucuruza indabo

Ubuyobozi bwa ‘Bella Flowers’ bwemereye abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda mu 2022, ko abazashaka gushora imari mu bucuruzi bw’indabo bazafashwa kubona izo gutangiriraho. Ubuyobozi bwa ‘Bella Flowers’ bwabyemereye abari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda mu minsi ishize ubwo aba bakobwa basuraga iki kigo gihinga kikanategura indabo. Mu kiganiro na IGIHE ubuyobozi bwa Miss […]

Ubuyobozi bwa ‘Bella Flowers’ bwemereye abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda mu 2022, ko abazashaka gushora imari mu bucuruzi bw’indabo bazafashwa kubona izo gutangiriraho.

Ubuyobozi bwa ‘Bella Flowers’ bwabyemereye abari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda mu minsi ishize ubwo aba bakobwa basuraga iki kigo gihinga kikanategura indabo.

Mu kiganiro na IGIHE ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwahamije aya makuru, umwe mu bo twaganiriye yagize ati “Nibyo, ubuyobozi bwa Bella Flowers bwemereye igishoro abakobwa bafite igitekerezo cyo gucuruza indabo.”

Umukobwa wifuza kwinjira mu bucuruzi bw’indabo azafashwa kubona indabo zo gutangiza nk’igishoro.

Kugeza ubu abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 bari mu mwiherero muri hotel La Palisse i Nyamata aho bagomba kumara ibyumweru bitatu.

Mu mwiherero wa Miss Rwanda haberamo ibikorwa birimo no gusura ibigo bitandukanye by’ababa bateye inkunga iri rushanwa.

Bella Flowers ni ikigo gihinga kikanatunganya indabo zijyanwa ku isoko, kikaba kimwe mu baterankunga bamaze igihe bakorana na Miss Rwanda.

Mu 2020 ubwo IGIHE yasuraga iki kigo, cyasaruraga uduti tw’indabo turi hagati y’ibihumbi 150 na 210 ku munsi, indabo gihinga zose ziba ari amaroza ari mu moko 18 mu mabara icumi.

Ubuyobozi bw’uyu mushinga icyo gihe bwavugaga ko Leta yari imaze gushoramo arenga miliyari 13 Frw kuva mu 2016, ariko ukaba wari umaze kwinjiriza Leta miliyari 10 na miliyoni 300 Frw.