Umushinga Bella Flowers umaze kwinjiriza u Rwanda arenga miliyari 10 Frw mu myaka ine

Ubuyobozi bw’umushinga Bella Flowers uhinga indabo mu karere ka Rwamagana, buratangaza ko mu myaka ine utangiye umaze kwinjiriza igihugu miliyari 10 na miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda. Ubuyobozi bw’uyu mushinga buvuga ko nubwo icyorezo cya coronavirus cyawugizeho ingaruka, ariko ubu watangiye gukora ndetse hakaba hari icyizere ko ibyo ukora bigiye kurushaho gutera imbere. Umuyobozi muri […]

Ubuyobozi bw’umushinga Bella Flowers uhinga indabo mu karere ka Rwamagana, buratangaza ko mu myaka ine utangiye umaze kwinjiriza igihugu miliyari 10 na miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’uyu mushinga buvuga ko nubwo icyorezo cya coronavirus cyawugizeho ingaruka, ariko ubu watangiye gukora ndetse hakaba hari icyizere ko ibyo ukora bigiye kurushaho gutera imbere.

Umuyobozi muri Bella Flowers, Muganga Walter, yabwiye Televiziyo y’Igihugu ati Ati “Buri cyumweru twohereza toni 20 ariko mbere ya COVID19 twageraga kuri toni 30, ariko indabo zongeye kugira isoko, kuko twatangiye kubona indege aho cargo za RwandAir zidufasha kugira ngo twohereze indabo zacu mu mahanga turabona ko mu gihe kiri imbere twongera tugasubira muri business nta kibazo.’’

Uyu mushinga watangiriye kuri hegitari 35, zirimo 20 zari ziteyeho indabo na 15 zari ziriho ibikorwa remezo.

Ubuyobozi bw’uyu mushinga buvuga ko leta imaze gushoramo arenga miliyari 13Frw kuva mu 2016, ariko nawo umaze kwinjiriza leta miliyari 10 na miliyoni 300 bivuze ko ayashowemo amaze kugaruzwa ku rugero rwa 78%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Ngabitsinze Jean Crysostome, yavuze ko hari gahunda yo gukomeza kwegurira ibikorwa nk’ibi abikorera bagafatanya na leta.

Yagize ati “Imishinga nk’iyi hari gahunda yo kuyegurira abikorera bagafatanya na leta, kuba umushinga wari ugitangira abantu bagira ngo ubanze ufate neza, ntabwo wawuha abikorera utarakomera, gusa ntabwo leta yajya mu mushinga kuva utangiye, turateganya ko mu minsi iri imbere twazashyiramo abikorera bagafatanya na leta.”

Ubuyobozi bw’uyu mushinga buvuga ko mbere ya coronavirus bapakiraga indabo zijya mu mahanga inshuro esheshatu mu cyumweru, ariko ubu bapakira inshuro eshatu gusa.

Kugeza ubu uyu mushinga uri kuri hegitari 40 ariko biteganyijwe ko mu myaka ibiri uzaba uri kuri hegitari 100, harimo 40 ziriho ibikorwa remezo.

Kugeza ubu uyu mushinga wahaye akazi abakoze 700, ku buryo buri kwezi uhamba miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abakoramo bavuga ko wabateje imbere. Umwe muri bo witwa Nyirabahire Rachel yagize ati “Kugeza ubu mfatanya n’umugabo wanjye kubaka urugo, ubu kandi naguzemo inka ubu mfite ahantu ngemura amata buri munsi iyo nje mu kazi kandi biramfasha.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB) cyatangaje ko umusaruro w’indabo u Rwanda rwohereza mu mahanga ukomeje kwiyongera, aho hagati ya Mutarama n’Ugushyingo 2019 rwoherejeyo ibiro 708 861, bifite agaciro ka miliyoni 3.5$, ni ukuvuga asaga miliyari 3.3 Frw.

NAEB igaragaza ko hagati ya Nyakanga 2017 na Werurwe 2018, u Rwanda rwohereje mu mahanga indabo zifite agaciro ka miliyoni 2.8$ mu gihe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017 rwoherejeyo izifite agaciro ka miliyoni 1.2$. Bisobanuye ko umusaruro wikubye inshuro ebyiri.