Bella Flowers igiye gushyira ku isoko indabo nshya z’amaroza

Ikigo nyarwanda gihinga indabo z’amaroza, Bella Flowers, cyatangaje ko kigiye gushyira ku isoko ubwoko bushya, buzagera ku bakunzi b’indabo mu gihe kitarenze amezi abiri. Byatangajwe mu gihe iki kigo gikomeje guherekeza irushanwa ry’amagare rya Tour du Rwanda 2023, rikomeje kuzenguruka ibice bitandukanye by’u Rwanda kugeza mu mpera z’iki cyumweru. Ni irushanwa iki kigo cyitabiriye nk’umuterankunga […]

Ikigo nyarwanda gihinga indabo z’amaroza, Bella Flowers, cyatangaje ko kigiye gushyira ku isoko ubwoko bushya, buzagera ku bakunzi b’indabo mu gihe kitarenze amezi abiri.

Byatangajwe mu gihe iki kigo gikomeje guherekeza irushanwa ry’amagare rya Tour du Rwanda 2023, rikomeje kuzenguruka ibice bitandukanye by’u Rwanda kugeza mu mpera z’iki cyumweru.

Ni irushanwa iki kigo cyitabiriye nk’umuterankunga unarimbisha ahabereye isiganwa, ndetse kinahemba umukinnyi uba wacomotse mu bandi akabirukansa ku ntera ndende, Longest Breakaway.

Umukozi ushinzwe ubucuruzi muri Bella Flowers, Keagan Rucogoza, yabwiye IGIHE ko bagiye kwagura amahitamo abakiliya bafite mu bijyanye n’indabo z’amaroza.

Yagize ati “Twongere gushishikariza abakwirakwiza indabo zacu kuza kurangura indabyo ku bwinshi, kuko noneho dufite n’amaroza mashyashya, twashyize ku isoko, azaba ageze ku isoko mu gihe kitarengeje amezi abiri.”

Ni icyemezo iki kigo gitangaje mu gihe abantu batandukanye bacyizihiza ukwezi kwa Gashyantare, kubamo umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin.

Mu irushanwa rya Tour du Rwanda, iki kigo kivuga ko cyifuza kugira abafatanyabikorwa hirya no hino mu gihugu, baranguza indabo za Bella Flowers.

Indabo ni impano waha umuntu wawe kuko umwishimiye, yagize ibirori, isabukuru n’ibindi.

Ku bifuza kuba abafatanyabikorwa ba Bella Flowers bashobora guhamagara kuri 0784 442 711.

Mu bakinnyi bamaze gushimirwa na Bella Flowers mu irushanwa rya Tour du Rwanda 2023, harimo James Fouche, Marc Pritzen, Nsengimana Jean Bosco, Mark Stewart n’icyamamare Chris Froome wahembwe kuri uyu wa Kane, ubwo hasozwaga agace ka gatanu kahagurukiye mu Karere ka Rusizi kagasorezwa mu Karere ka Rubavu.

Iki kigo gifite imirima y’indabo zitandukanye mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba.