Rwamagana: Bella Flowers ihinga indabyo yashyikirije uwarokotse Jenoside inzu yamwubakiye

Ikigo cy’ubuhinzi bw’indabyo zoherezwa mu mahanga Bella Flowers, cyashyikirije umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, inzu ya miliyoni 8 Frw, cyamwubakiye nyuma y’igihe kinini aba mu yenda kugwa.

Kankuyu Xaverine wahawe inzu ni umwe mu barokokeye mu yahoze ari Komini Muhazi, nyuma y’uko abana batanu n’umugabo bishwe muri Jenoside agasigarana abana babiri gusa.

Inzu yahawe kuri uyu wa Kabiri yubatswe mu Mudugudu w’Akanogo, Akagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari. Yubakishije amatafari ahiye, ifite ibyumba bitatu binini n’uruganiriro.

Umuyobozi ushinzwe imari muri Bella Flowers, Muganga Walter, avuga ko igitekerezo cyo kuremera uyu mukecuru cyaturutse mu mikoranire myiza basanzwe bagirana n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gishari, ari nabwo bwahisemo uwo bubakira.

Ati “Batweretse uyu mukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko aba mu nzu yangiritse cyane, imvura yaragwaga ukabona iri buyisenye, twahise twiyemeza kumwubakira inzu nshya iyari ihari tukayisenya”.

Muganga yavuze ko banafite ibindi bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo kwishyurira mitiweli abakozi babo bose bagera kuri 600 ndetse n’abandi baturage 300 bo muri uyu murenge wa Gishari.

Kankuyu ashimira ingabo za FPR-Inkotanyi zamurokoye na leta yakomeje kumwitaho ntaheranwe n’agahinda. Avuga ko yabaga mu nzu yubakiwe na Caritas ariko ngo yavaga cyane ku buryo yumvaga rimwe izamugwa hejuru.

Ati “Nitabaje ubuyobozi mbasaba ubufasha, nuko bankorera ubuvugizi aba bantu baranyubakira. Ubu ndishimye cyane kuko ntabwo narinzi ko nanjye narara mu nzu imeze gutya”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye ubuyobozi bwa Bella Flowers ko nyuma y’ubucuruzi bakora bufitiye inyugu igihugu, banarengaho bagafasha abanyarwanda.

Ati“Iyo dutashye inzu nk’iyingiyi biba bivuze ko twongeye gusubiza abacitse ku icumu mu buzima, kubitaho no kubakurikirana tubereka ko batari bonyine ahubwo bari kumwe n’ubuyobozi bw’igihugu bubumva, bubashyigikiye kandi butigeze bubibagirwa”.

Yashimiye Bella Flowers, asaba abandi bafatanyabikorwa gukomerezaho ‘tugakomeza kubaka u Rwanda rwiza rwifuza kandi rutubereye’.

Mbonyumuvunyi yanasabye abanyarwanda muri rusange gukomeza kuba hafi abacitse ku icumu muri ibi bihe kandi bakanakomeza kwitabira gahunda za leta ziba zateguwe.

Bella Flowers ifite ubuhinzi bw’indabyo bungana na hegitari 40, ikoreshamo abakozi bagera kuri 600, aho iri kubwagura ku buryo buzagera kuri hegitari 65.

Indabyo zihahingwa inyinshi zoherezwa mu mahanga izindi zikagurishirizwa mu Rwanda. Umwaka ushize Bella Flowers, yagurishije uduti tw’indabyo turenga miliyoni mirongo 30, tugurishwa miliyari eshatu na miliyoni 260 Frw.