Iterambere ry’ubuhinzi bw’indabo z’amaroza mu Rwanda nuko zafashije benshi kuva mu bukene

Ubuhinzi bw’indabo ni ishoramari ryunguka kandi rimaze guhabwa agaciro mu Rwanda, ni ishoramari rishobora kwinjiza amadovize mu gihugu ndetse rigaha n’imirimo abanyarwanda batari bake hirya no hino mu gihugu.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga ibikomoka ku buhinzi ( NAEB) kivuga ko umusaruro w’indabo u Rwanda rwohereza mu mahanga ukomeje kwiyongera, mu mwaka wa 2018-2019 u Rwanda rwohereje mu mahanga indabo zingana na toni 632 zinjiza miliyoni zirenga 3$, ni mu gihe mu mwaka wa 2019-2020 kuri ubu indabo zoherejwe mu mahanga zingana na toni 751 zikaba zarinjije arenga miliyoni 4 z’amadolari.

IGIHE yasuye umushinga wa Bella Flowers uhinga indabo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari, ni umushinga umaze imyaka ine uzihinga ku buso bungana na hegitari 40 ugahinga amoko 18 y’indabyo za rose mu mabara icumi, ni umushinga kandi umaze kwinjiza arenga miliyari icumi mu myaka ine.

Ni indabo ngo zikunzwe cyane ku masoko y’Iburayi na Aziya ndetse na bimwe mu bihugu bya Afurika. Nibura buri cyumweru Bella Flowers bohereza mu mahanga hagati ya toni 20 na 30. Bagakoresha abakozi barenga 730.

Uko ururabo rwuhirwa rukanahabwa ifumbire kugeza rusaruwe

Indabo batangira kuzihumbika ari ingemwe zikamara nibura ibyumweru bitandatu zitabwaho mbere yo kuzitera, ni ibintu ngo byabafashije cyane kuko mbere bazikuraga hanze y’igihugu ariko ngo aho batangiye kuzihumbikira byagabanyije ikiguzi bazitangagaho hejuru ya 50%.

Bafite ikoranabuhanga ryikoresha mu kuhira izi ndabo aho nibura buri munsi hakoreshejwe mudasobwa imenya igipimo cy’amazi buri ndabo zikeneye ikazoherereza amazi.

Gahima Déo ushinzwe ibikorwa byo kuhira no gufumbira indabo muri Bella Flowers avuga ko bashyize imashini esheshatu mu kiyaga cya Muhazi zishinzwe kuzamura amazi, izi ngo nibura ku munsi zizamura metero kibe hagati 2000 na 2500, barangiza bakarebera hamwe buri ndabo amazi zikeneye hamwe n’ifumbire bakabona kuzoherereza.

Hari ibigega bivangirwamo ifumbire n’amazi ku buryo amazi agera ku rurabo aba yavangiwemo ifumbire na aside bituma rukura neza.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe umusaruro muri Bella Flowers, Rwema Claude yavuze ko batangiye kohereza indabo mu mahanga muri Nyakanga 2016. Ngo babanje kohereza bagerageza babona abantu barazikunze cyane, icyo gihe ngo bahingaga ku buso bungana na hegitari 20 bagenda bazongera kugeza ubwo bagize hegitari 40.

Ati “ Indabo zacu nyuma yo kumara ibyumweru bitandatu tuzigemeka, iyo tumaze kuzitera zimara iminsi 45 nibura ubwo tubara iminsi 90 kugira ngo tubone umusaruro wa mbere, ku munsi umusaruro wacu urahinduka ariko tubona uduti ibihumbi 160 n’ibihumbi 200.”

Rwema akomeza avuga ko nibura umukozi uhembwa amafaranga make ari ibihumbi 45 Frw, avuga benshi mu bo bahaye akazi ari abaturage bo muri uyu Murenge wa Gishari biganjemo urubyiruko.

Yavuze ko bahinduriye ubuzima benshi barimo n’abishoraga mu biyobyabwenge bahawe akazi bakabireka ubu ngo nta mwanya benshi babona wo kubijyamo. Ababyeyi benshi bari barabuze akazi ngo nabo bahawe akazi bituma bitangirira ubwisungane mu kwivuza, abandi ngo bashinze ingo nyuma yo guhabwa akazi

Uko bagurisha indabo hanze y’igihugu

Kwitonda Euphrem ushinzwe ubucuruzi n’imenyekanisha muri Bella Flower yabwiye IGIHE ko isoko ryabo rinini ribarizwa ku mugabane w’iburayi, Australia, Koreya y’Epfo, u Buyapani na bimwe mu bihugu bya Afurika nka Gabon, Afurika y’Epfo na RDC.

Kwitonda avuga ko zimwe mu mbogamizi zikunda kugaragara mu buhinzi bw’indabo harimo ikibazo cy’ubwikorezi budapfa koroha, imiti n’amafumbire bihenze cyane kuko bikurwa hanze n’ibindi.

Ati “ Hari igihe tubura umwanya mu ndege ufatika, urumva niba dufite toni 35 mu cyumweru hari igihe ufata imyanya Rwandair ikakubwira iti ndaguha icumi kandi wenda wowe ukeneye 20 ugasaranganya no ku zindi ndege hose ariko ugasanga ntabwo ari ibintu wizeye ko bihora biboneka.”

Coronavirus yatumye isoko rihungabana

Kimwe n’ibindi bicuruzwa bitandukanye ku isi, icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije isoko ry’indabo za Bella Flowers. Kwitonda yavuze ko mu gihe boherezaga nka toni 30 ubusanzwe muri Coronavirus boherezaga toni eshanu mucyumweru.

Ati “ Nko mu kwezi kwa gatatu Corona igitangira mu gihe cya guma mu rugo, nta ndege zari ziriho zitwara ibintu nubwo zaje kuboneka nyuma yaho. Mu byumweru bibiri bibanza nta ndege zari zihari, habayeho guhungabana ku isoko kuko n’abanyaburayi ntibaziguraga, igiciro cy’ubwikorezi cyariyongereye ndetse binarangira hari amwe mu masoko tutacyoherezayo n’ubu.”

Yavuze ko hari ibihugu byinshi boherezagamo indabo babaye babihagaritse bitewe nuko nta ndege ziri kwerekezayo, bakazabisubukura ari uko indege zongeye kugenda mu bice byose by’isi nta nkomyi.

Abanyarwanda bagura indabo baracyari bake

Uko iterambere rigenda ryiyongera kurimbisha indabo mu ngo, guhana indabo ku bakundana ndetse no kuziha uwo mukumburanye bigenda byiyongera. Kugura indabo ku banyarwanda ngo ntabwo byari byagera kukigero cyo hejuru.

Rwema Claude yagize ati “ Abanyarwanda bitabira kuzigura, mbere bajyaga kuzigura Kenya na Uganda none ubu bamaze kumenya ko tuzicuruza barazikoresha, navuga ko 15% by’umusaruro wacu ari isoko ryo hagati mu gihugu.”

Akanyamuneza ku baturage babonye akazi muri Bella Flowers bakiteza imbere

Abaturage 732 bamaze kubona akazi mu buhinzi bw’indabo za Bella Flowers kuburyo byabafashije kwiteza imbere bakikura mu bukene, abatishoboye batangirwa ubwisungane mu kwivuza abandi bakaremerwa inzu zo kubamo mu bikorwa byo gushyigikira leta.

Kwizera Jean de Dieu ufite imyaka 27 y’amavuko avuga ko amaze imyaka itatu akora muri iki kigo. Ati “ Naje hano kuri konte nta mafaranga ariho ariko ubu maze kwiteza imbere naguze amatungo magufi, ngura igare mbega nta kibazo mfite.”

Kanyangoga Janvier ufite imyaka 40 akagira abana batandatu we avuga ko yatangiranye n’uyu mushinga ubwo watangiraga, ngo amaze kugura inka n’imirima itandukanye, akishyurira abana amashuri kuburyo iyo agereranyije n’ubuzima yari arimo mbere asanga yarateye intambwe igaragara.

Kuri ubu Bella Flowers isarura uduti tw’indabo ibihumbi 150 na 210 ku munsi indabo ihinga zose zikaba ari amarose ari mu moko 18 mu mabara icumi.

Ubuyobozi bw’uyu mushinga buvuga ko Leta imaze gushoramo arenga miliyari 13 Frw kuva mu 2016, ariko nawo umaze kwinjiriza Leta miliyari 10 na miliyoni 300 bivuze ko ayashowemo amaze kugaruzwa ku rugero rwa 78%.